https://www.high-endrolex.com/6

Institute of Policy Analysis and Research-IPAR Rwanda | Research | Policy Analysis | Public Policy Dialogue and Debate | Research Capacity Building.

Reports

Iki gitabo cyubatse mu buryo bukurikira : Umutwe wa 1 uragaragaza uburyo butandukanye bwakoreshejwe mu gutera inkunga y’imari urwego rw’ubuhinzi, abatanga n’abakenera serivisi z’imari mu buhinzi n’uburyo bwo gutunganya no kongerera ubwiza umusaruro, ibiranga amasoko abereye bose ndetse n’amategeko agenga uru rwego. Umutwe wa 2 w’iki gitabo usobanura imiterere y’imari ishorwa na Reta mu rwego rw’ubuhinzi. Uyu mutwe ugaragaza amafaranga Reta yinjiza avuye mu misoro iva mu buhinzi n’uburyo butandukanye Reta ikoresha ishora amafaranga mu buhinzi. Aya makuru azakoreshwa nk’igipimo ibindi bitabo bizandikwa ku mari ishorwa mu buhinzi mu myaka itaha bizaheraho bisobanura impinduka mu bishorwa muri uru rwego kugira ngo bitere imbaraga abarushoramo imari n’ibyitabwaho kuruta ibindi, hashingiwe ku mafaranga Reta ishora mu buhinzi. Umutwe wa 3 ugaragaza ibibera aho ubuhinzi bukorerwa, ugasobanura kandi ugasesengura ubwoko bw’inguzanyo zitangwa mu buhinzi mu gufasha mi ishyirwa mu bikorwa gahunda na poritiki za Reta. Izi nguzanyo zitangwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), Ikigo cyo Guteza Imbere Abikorera (BDF), ubwishingizi bwa UAP n’inguzanyo z’ubuhinzi za Banki Urwego. Umutwe wa 4 w’iki gitabo usobanura udushya twahanzwe mu rwego rw’ubuhinzi, wibanda cyane cyane ku buryo IAKIB yashoboye gutera imbere, ibisubizo bizanwa n’ikoranabuhanga rya TecHouse ya Banki ya Kigali (BK) na Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) ndetse n’inkunga y’imari NAEB itera abahinzi b’icyayi n’ikawa. Umutwe wa nyuma ukoresha uburyo bw’imibare mu guteganya umusaruro wo mu rwego rw’ubuhinzi ushingiye ku bipimo bitandukanye.
Kanda munsi usome igitabo

Share:

https://www.high-endrolex.com/6