- 11
- Mar
Jean d’Amour Rwunguko, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe transport, imihanda n’imiturire mu Mujyi wa Kigali, avuga ko umujyi wa Kigali wiyemeje kubaka ruhurura icyenda mu myaka itanu iri imbere, ariko bitavuze ko n’Uturere tutazajya tugira ruhurura twubakisha kimwe n’izizajya zubakwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Rwunguko avuga ko zimwe muri ruhurura zimaze kubakwa harimo iya Mpazi ku Kimisagara, ariko ubu igiye kwagurwa kugira ngo ikomeze gufata amazi nta komeze kugira uduce yangiza.
Yagize ati “Kimisagara hari ruhurura ya Mpazi, igiye kubakwaho, ruhurura iri mu zinini mu Mujyi wa Kigali, igaragaza amazi menshi cyane, amazi ava za Nyamirambo n’indi misozi iyikikije kugeza ubu iyi ruhurura turatekereza kuyagura, turatekereza gushyiraho ibindi bikorwaremezo bifasha gufata amazi kugira ngo amanukane umuvumba mukeya nta gume kwangiza ibice bya Gatsata n’ibice bya Nyabugogo hari n’indi ruhurura ya Katabaro yuzuye nayo yubakwa n’Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego kandi ubungubu ikaba ikora neza”.
Abantu batandukanye batanze ibitekerezo kuri gahunda y’isukura n’imiturire
Izindi ngamba umujyi wa Kigali ufite ni imyubakire izira akajagari ndetse no gushimangira isuku n’isukura muri gahunda uzafatanya na WASAC.
Umwe mu bakozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire (RHA) ariko wanze ko amazina ye atangazwa avuga ko muri gahunda bafite harimo guhangana na za ruhurura. Tumwe mu duce tuzibandwaho mu kubaka izo za ruhurura hari Nyabisindu, Nyagatovu, Rwampara no mu Gatenga ahitwa mu Gashyekero.
Ibi, babitangaje nyuma y’ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019 byateguwe n’Umushinga IPAR aho abantu batandukanye bagize icyo batangagariza abari aho ku bushakashatsi bakoze kuri gahunda y’isuku n’isukura, imiturire n’ibindi bikorwa by’iterambere (sanitation, Housing and Urbanisation).