- 11
- Mar
Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR) cyagaragarije inzego zitandukanye uburyo Abanyakigali batuye mu kajagari bibasiwe n’umwanda.
Inyigo yiswe ‘Utafiti Sera’, ikorwa na IPAR hamwe n’Umuryango nyafurika ukora ubushakashatsi ku miyoborere (PASGR) mu 2018, igaragaza ko 43.6% by’abatuye akajagari k’i Kigali bibasiwe n’umwanda.
Aba bashakashatsi bibukije Leta n’abafatanyabikorwa bayo ko intego bari bihaye y’uko abaturage bose bazaba bagejejweho isuku n’isukura muri 2018, itaragerwaho.
Evariste Gahima, umwe mu bakoze inyigo, agira ati “hari ibigomba gufatirwa ingamba, bijyanye n’abaturage bahengera ijoro rigeze cyangwa imvura iguye, bakohereza imyanda irimo n’iyo mu musarani muri za ruhurura”.
Uretse ko n’abafite za ‘fosse sceptique’ (bafite amazu manini) bagikoresha uburyo bwa kera bwo kumena iyo myanda”.
Akomeza avuga ko indi mbogamizi ihari ari ijyanye n’igiciro gihanitse cy’abantu bakura ibishingwe mu ngo z’abatishoboye babijyana ku kimoteri cya Nduba.
Ubushakashatsi bwa IPAR bukomeza buvuga ko iki kimoteri, hamwe n’imyanda itandukanye hirya no hino mu mujyi wa Kigali bihumanya amazi y’imigezi n’ayo mu mariba, nyamara ari yo abaturage banywa bakanayakoresha.
Inzego zitandukanye mu Rwanda zagaragarijwe ikibazo cy’umwanda mu kajagari k’Umujyi wa Kigali
Abashakashatsi ba IPAR bavuga ko abaturage baturiye za ruhurura zitubakiye bafite ibyago bitandukanye birimo ko bashobora kuhagirira impanuka, kandi ko izo ruhurura zimenwamo ibishingwe n’undi mwanda bikabanukira, ndetse ko amazu azegereye nayo asenyuka.
Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali hamwe n’Ikigo gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority), baravuga ko hari ibisubizo bizaza vuba ariko hakaba n’ibizakemuka bitinze.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo mu mujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’imihanda, Ing. Jean d’Amour Rwunguko asobanura ko n’ubwo bafite iyo gahunda bataramenya igihe ikimoteri cya Nduba kizimukira cyangwa kizabyazwa undi musaruro.
Umujyi wa Kigali ufatanije n’Ikigo gishinzwe Amazi,Isuku n’Isukura (WASAC), barateganya ibyobo bikusanya bikanatunganya amazi mabi aturuka muri Nyarugenge bitarenze umwaka wa 2022, cyakora amazi mabi aturuka ahandi ntibaramenya igihe azubakirwa.
Ing. Rwunguko avuga ko ruhurura zo zirimo kubakwa gahorogahoro, aho buri mwaka Umujyi wa Kigali ngo ugomba kubakira abaturage byibura ruhurura eshatu.
Agira ati “Ruhurura buriya zirahenze kuko izo eshatu ziba zifite agaciro ka miliyari imwe n’igice byibura, twe tuzajya twubaka eshatu buri mwaka, uturere n’abandi bafatanyabikorwa nabo bagire izindi bongeraho”.
N’ubwo abatuye nabi muri Kigali bibasiwe n’umwanda, muri rusange Abaturarwanda bose mu gihugu bagaragazwa nk’abafite isuku, aho bavuye ku rugero rwa 51.5% mu mwaka wa 2,000 bakagera kuri 87.3% muri 2017.