Reports

Amafaranga agenewe uru rwego agaragaza ukwiyemeza kw’igihugu kugira ngo kigere ku ntego cyari cyarihaye muri ururwego. Imibare ya CAADP igaragaza ko igihugu cyari cyiyemeje kugenera urwego rw’ubuhinzi 10% by’ingengo y’imari na 6% by’umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi mu mwaka. Hashingiwe ku Itangazo rya Maputo ryo mu mwaka wa 2003, ibihugu byarishyizeho umukono bigomba gushyira nibura 10% by’amafaranga bikoresha mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ibice by’icyaro. Turebye uko ingengo y’imari yakoreshejwe mu myaka ine y’ingengo y’imari ishize (kuva muri 2015/2016 kugeza 2018/2019), tukanashingira ku gisobanuro cya MAFAP, dusanga amafaranga yashyizwe mu rwego rw’ubuhinzi ari hagati ya 9% na 10% y’ingengo y’imari yose ya Leta. Muri rusange, Guverinoma y’u Rwanda yashyize impuzandengo ingana na 9.17% by’ingengo y’imari yayo mu rwego rw’ubuhinzi muri iyo myaka.

Kanda munsi usome aka gatabo

Share: